RDC: Moise Katumbi imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere

Sangiza iyi nkuru

 

Amaherezo ubushinjacyaha bwa Congo kuri uyu wa Gatandatu bwarangije gutegura ibaruwa itumiza Moise Katumbi mu rukiko aho akurikiranweho icyaha cyo kwinjiza abacanshuro mu gihugu. Moise Katumbi rero akaba yemeye kwitaba urukiko kuri uyu wa Mbere, ariko yamagana gusaka mu gikingi cye nta bagabo (témoins)bahari.

Nyuma y’uko yari yabanje kwanga kwakira ibaruwa imuhamagaza(Convocation) itari yujuje ibisabwa n’amategeko, kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita nibwo yemeye ko kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi azitaba akabazwa ku cyaha akekwaho cyo kwinjiza abacanshuro b’abanyamahanga muri Kivu y’Amajyepfo.

Katumbi avuga ko indi baruwa nshya yujuje ibisabwa yagejejwe ku bunganizi be mu mategeko nyuma y’uko pariki yari yemeye ko ibaruwa ya mbere itari yujuje ibisabwa n’amategeko.

475681170
Moise Katumbi

Icyo gihe kandi nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, habayeho n’igikorwa cyo gusaka igikingi cya Moise Katumbi giherereye mu birometero 30 uvuye I Lubumbashi.

“Ama jeeps 7 yinjiye mu murima wanjye w’ibigori arimo abashinzwe umutekano n’abantu banyegereye ariko nta kintu babonye” , ibyo byatangajwe na Moise Katumbi wakomeje uvuga ko hongeye kubaho kumusaka bushya mu gikingi cye nta bagabo bahari. Ibintu avuga ko bimuteye impungenge kuko ngo bashobora kumugerekaho ibintu atazi.

Ese izi zaba ari inzira zo kumubuza kuziyamamaza?

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Moise Katumbi akekwaho n’abayobozi ba Congo kuba yarinjije muri Congo abacanshuro bakomoka muri Afurika y’Epfo n’Abanyamerika ngo bazajye bamucungira umutekano.

Kuri we, ngo ibi ni ibinyoma bigamije kuzamubuza kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 mu gihe aherutse gutangaza ko aziyamamaza muri aya matora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *