Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ishingiro ry’umushinga wo kugira itegeko ko buri wese w’urubyiruko agomba gukora igisirikare, irawakira kugira ngo itangire kuwigaho.
Uyu mushinga w’itegeko watanzwe na depite Misare Claude uhagarariye agace ka Uvira mu nteko ishinga amategeko, usaba ko buri wese uri hagati y’imyaka 18 na 30 akwiye gukora igisirikare.
Muri uyu mushinga nk’uko Televiziyo na Radiyo by’igihugu RTNC bibivuga, Misare avuga ko RDC itagishoboye “kwiringira ingabo z’amahanga mu kwizera umutekano wayo”.
Avuga ko bigendanye n’ibibazo by’umutekano n’imitwe y’inyeshyamba iki gihugu gihanganye na byo, urubyiruko rw’abanye-Congo ubwarwo rwihagije mu mubare ngo rukemure ibibazo by’ubucye bw’abasirikare.
Uyu mushinga washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Ingabo za Leta ya RDC zimaze imyaka ine ziri mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23.
Muri iyi ntambara Kinshasa yiyambaje ingabo z’amahanga zirimo izo mu bihugu bya SADC, u Burundi, abacanshuro b’Abanyaburayi n’Abanya-Colombia ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo, gusa kugeza ubu ntizirabasha kwirukana mu bice bitandukanye inyeshyamba ziyobowe na Gen. Sultani Makenga zigaruriye.
M23 yiyongera ku yindi mitwe yugarije igihugu irimo uwa ADF umaze imyaka myinshi ukorera ubwicanyi bw’indengakamere abanye-Congo bo mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa Gatanu abadepite bagiye impaka kuri uyu mushinga w’itegeko wa mugenzi wabo Claude Misare Mugomberwa, bamwe barawushyigikiye abandi barawukemanga.
Misare n’abamushyigikiye bavuze ko buri rubyiruko nirujya mu gisirikare bizongerera ingufu igisirikare, kandi ko bizafasha igihugu kunga ubumwe aho amoko yose y’abatuye Congo azagira abantu mu gisirikare bikagabanya irondamoko, irondakarere n’imvugo z’inzangano.
Abadepite badashyigikiye uriya mushinga bakemanze ko iryo tegeko ryaba ridashyize mu gaciro, kuko ryategeka urubyiruko rubarirwa muri za miliyoni kwinjira mu gisirikare kidafite ibikoresho bihagije n’ubushobozi bwo kubakira.
Uru ruhande rukavuga ko gushyira mu ngiro iryo tegeko bisa nk’ibidashoboka, bakaburira inteko kwirinda kwemeza uriya mushinga.
Icyakora nyuma y’impaka mu Nteko ku mushinga w’itegeko watanzwe na Claude Misare, abadepite baratoye, bemeza ko ufite ishingiro ukwiye kwakirwa.
RTNC ivuga ko uyu mushinga woherejwe muri komisiyo ireba iby’ingabo n’umutekano mu nteko ngo iwigeho, ihabwa iminsi irindwi kugira ngo itange raporo.
Muri Afurika ibihugu bya Algeria, Eritrea, Mali, na Maroc bifite amategeko y’uko buri wese mu rubyiruko agomba kwinjira mu gisirikare mu gihe runaka, gusa Algeria yo iri tegeko ntitireba igitsina-gore.



One Response
N’ IYO BAZULA N’ ABAPFU BABO BOSE, NTACYO BYABASAIDIYA MU GIHE BAGIKORANA NA FDLR!