RDC: Ntiharamenyekana ingoro umukuru w’igihugu mushya azakoreramo

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’ingoro  umukuru w’igihugu mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azakoreramo ngo cyasubizwa n’urwego rushinzwe umutekano we nk’uko Peter Kazadi, wari umuyobozi wa cabinet wa Felix Tshisekedi yabitangarije Top Congo Fm.

Peter Kazadi avuga ko kuri ubu adashobora kuvuga aho Perezida Tshisekedi azaba kuko atabifitiye uburenganzira.

Yagize ati: “ Icyo nzi ni uko Perezida wa repubulika yishingirwa na Leta ya Congo. Igihe nikigera, azahabwa inzu yo kubamo. Kubera ko muri iki gihugu hari inzu zo kubamo nyinshi zigenewe abayobozi. Nizeye ko inzu y’akazi izahabwa perezida wa repubulika .”

Amakuru ahari kugeza ubu ariko, aravuga ko perezida wa repubulika agomba kuba ahitwa Kintambo, mu nzu yagenewe umukuru w’igihugu (iri ku ifoto) ariko yakoreragamo Minisitiri w’Intebe, Bruno Tshibala uherutse kuyimukamo.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Le maximum kivuga ko hizewe ko uwo Tshisekedi asimbuye, Joseph Kabila Kabange, atazimuka mu nyubako yabagamo kuko yari iye bwite.

Ukuri kukaba ari uko inyubako yari isanzwe ibamo abaperezida ba Congo iherereye ahitwa Mont-Ngaliema yabayemo Joseph Kasa-Vubu hagati y’1960 n’1966, ikabamo Joseph Desire Mobutu kugeza mu 1997, nta mukuru w’igihugu wakurikiye wayibayemo.

Iki kinyamakuru kikaba gikomeza kivuga ko guverinoma yateganyije muri uuyu mwaka wa 2019 kubaka ingoro nshya y’umukuru w’igihugu izatwara miliyoni 5,6 z’amadolari ya Amerika.

Naho ku kijyanye n’irahira rya Felix Tshisekedi, Peter Kazadi yasobanuye ko umunsi w’umuhango uza gutangazwa mu masaha ari imbere kuko ngo ari akazi gakomeye gasaba kubanza kohereza ubutumire imbere no hanze y’igihugu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *