Nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yirukanwe I Kinshasa, umuryango utegamiye kuri leta, Filimbi, urasaba ko na Ambasaderi wa Uganda yamukurikira ndetse hakongerwa imbaraga mu kwamagana iki gihugu nk’uko bimaze iminsi bikorwa ku Rwanda, ibihugu byombi bashinja gutera inkunga umutwe wa M23 ushobora gufata na Goma igihe icyo ari cyo cyose .
Mu gihe uyu muryango Filimbi ushima iyirukanwa rya Ambasaderi Vincent Karega nyuma yo kubisaba inshuro nyinshi, uratunga urutoki igihugu cya Uganda ugishinja kuba inyuma y’ifatwa rya Bunagana muri Kamena.
Avugan na Ourgan.cd kuri telephone, Palmer Kabeya wo mu muryango Filimbi yagize ati “ Icyemezo cya guverinoma ya Congo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda ni icy’ubutwari ariko ntibihagije urebye uko bimeze kuri terrain aho u Rwanda atari rwo rwonyine ruri mu makimbirane. Uruhare rwa Uganda mu ifatwa rya Bunaganaa na Kitagarama ndetse n’utundi duce rwaragaragaye. Abasirikare bayo bagemurira abaterawoba,”
Kabeya ashimangira ko sosiyete sivile ya Kivu y’Amajyaruguru mu bushakashatsi bwayo yamenye inshuro nyinshi igisirikare cya Uganda cyagiye kigira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ingabo za FARDC.
Yavuze ko isano iri hagati y’ibihugu by’ Rwanda, Uganda na Kenya igaragara kuko ibi bihugu uko ari bitatu ngo mu 2014 byasinyanye amasezerano y’ubwirinzi avuga ko mu gihe kimwe muri byo cyaterwa ibindi byagitabara cyangwa bikarengera impamvu zacyo.
Ati “Ni nko kuvuga ko ubutatu bwabo ari ishingiro ry’ihungabana ry’akarere k’Ibiyaga Bigari. Ni nayo mpamvu, ingabo za Kenya za mbere zasubiye inyuma kubera ko icyo gihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Uwo mukino uragaragaza ko kuba mu muryango wa East Africa kwa RDC nta nyungu bizagira.”
Mu ijwi riranguruye Kabeya ngo arasaba ko chargée d’affaires wa Uganda muri RDC yirukanwa, ibikorwa bya gisirikare bihuriweho hagati ya UPDF na FARDC bigahagarara kimwe n’ibyo kujya muri EAC (nubwo yamaze kuba umunyamuryango), ndetse umubare w’ingabo za FARDC ukongerwa.
Yasabye kandi ko abadipolomate bose ba RDC mu Rwanda na Uganda bataha, hagakazwa ubugenzuzi ku mipaka mu bijyaanye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahuriyeho n’ibyo bihugu, kwamagana ibihugu byose bihatira Congo gushyikirana na M23 n’ibindi.

4 Responses
RDC: Nyuma ya Ambasaderi w’u Rwanda barifuza ko n’uwa Uganda yirukanwa
Muvandimwe iyomyumvire ntishyanye nigihe tugezemo mutibeshya ngo muzakomeza kwugiri byigenge turebera .
Gusa igihe kirageze ngo mushyirwe kumuringo uravugi ngabo kongo ifite izihe komwatoje abahura gusa muve kumihanda Makenga atabamena

Ariko RDC nagira abajyanama, bagira abanyamategeko? Akavuyo ntabwo muzi ko ari insinzi y’abo muhanganye!mukomeze uko ni ko gutsinda kwa M23. Muratwika amadarapo y’u Rwanda koko nta n’uteganya ko ejo yahasaba ubuhungiro.muratwika imodoka za monusco murababaje. Muhame hamwe rero. N’ibirunga biraje biruke. Imana irareba ibyo mukora. Mana tabara ugwize amahoro mu bawe.