Perezida Felix Tshisekedi wa Congo kuri uyu wa Gatanu, itariki 09 Kanama yahaye Etat-major ya FARDC umukoro wo kurangiza ubwicanyi bukorerwa muri Beni. Aya mabwiriza yayatangiye mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.
Perezida Felix Tshisekedi, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yateze amatwi yahawe n’umugaba mukuru w’ingabo kuri iyi ngingo, akavuga ko ibibera muri Beni n’ubwicanyi buhakorerwa bitemewe.
Yaboneyeho gutanga amabwiriza yo kurangiza ibyo bintu, aho mu kugera kuri ibi umugaba mukur w’ingabo yagaragaje ingamba zitandukanye bafite bashaka gushyira mu bikorwa ngo harangizwe ibibazo bitandukanye byiganjemo ubwicanyi bigargara muri Beni nk’uko byatangajwe na Michel Bongongo, minisitiri w’ingabo w’agateganyo wasomaga ibyavuye mu nama.
Nk’uko Bongongo avuga, guverinoma yahamagariwe guha ingabo uburyo bwose bushoboka kugirango izo ngamba zafashwe zibashe kujya mu bikorwa byihuse.

Ku kijyanye n’umutekano muri Kinshasa, Kongo yo hagati, Kasai, Kasai yo Hagati, na Kasai y’Iburasirazuba, ahagaragaye ubwicanyi bukoreshwa intwaro gakondo nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, hafashwe ibyemezo byo kurushaho guha igipolisi ubushobozi kugirango kijye gitabara ku gihe.
Biravugwa ko iyi nama y’umutekano yari yitabiriwe na minisitiri w’ingabo w’agateganyo, minisitiri ushinzwe ingengo y’imari, Pierre Kangudia, Minisitiri w’imari Henri Yav Muland, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (ANR, ), ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.
Â


