RDC: Perezida w’Inteko na we yahamagariye Abanyekongo kwitegura guhangana n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mutarama i Kinshasa, Christophe Mboso, ubwo yarahiriraga imirimo ye nka Perezida w’agateganyo w’Inteko ishinga Amategeko nshya, yahamagariye abaturage b’Abanyekongo n’urubyiruko by’umwihariko, gutegura intwaro zabo kugira ngo bahangane n’abavogera ubusugire bw’igihugu atunga urutoki u Rwanda.

Mbere yo gutangaza ko hamwe na “Félix Tshisekedi, hari haje ibihe bishya by’amizero, amahoro, ituze, iterambere no kuzamuka byavutse muri DRC ”, yagize ati « Kugira ngo ibyo bishoboke, Abanyekongo bagomba kuba biteguye gufata intwaro, bibaye ngombwa, kugira ngo bahangane n’igitero cy’u Rwanda kandi barinde icyubahiro cy’igihugu cyacu n’abaturage bacyo.

Mu ijambo rye, Mboso yagarutse kandi kuri gahunda z’amahoro ziyobowe na Perezida wa Angola, Joà£o Lourenà§o n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta. Yavuze ko ababajwe n’uko uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru dukomeje kugenzurwa n’abo yise Ingabo z’u Rwanda na M23 nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ikomeza ivuga.

Ati: “Kugeza ubu, imirwano n’ingabo za Congo yakajije umurego muri Teritwari ya Masisi. Kurengera ubusugire bw’ubutaka bwacu ni inshingano yera kuri buri munyagihugu wa Congo, mu gukomeza imibanire n’ubumwe by’igihugu imbere y’ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwibasira uburasirazuba bwa DRC, ndetse n’ibibazo byinshi by’iterambere igihugu cyacu gikunda guhura nabyo ”.

Muri icyo gikorwa, yahamagariye abanyapolitiki mu nzego zose, gushyigikira ingufu abayobozi bari gushyira mu gucungira abaturage umutekano no kurengera ubusugire bw’igihugu.

Uyu yatangaje ibi nyuma y’uko n’abandi bayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo na Perezida Tshisekedi bakomeje kugaragaza ibitekerezo byo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho bashinja gufasha M23 nubwo rutahwemye kubihakana.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDC: Perezida w’Inteko na we yahamagariye Abanyekongo kwitegura guhangana n’u Rwanda
    iyaba aba badushishikariza intambara boherezaga imiryango yabo ku mirongo y’imbere, nugusakuza gusa byakomera bakurira indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *