Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), Denis Kadima, yokejwe igitutu nyuma yo gutumira Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu mu biganiro ateganya kugirana n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kadima yatumiye Kabila muri biriya biganiro byiswe ibyo “gushaka igisubizo cya gahunda y’amatora” ateganyijwe muri RDC mu Ukuboza uyu mwaka, mu ibaruwa yamwandikiye ku wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023.
Byari mbere y’uko kopi yayo ijya hanze kuri uyu wa Kane.
Iyi baruwa ikijya ahagaragara Perezida wa CENI yacanweho umuriro n’abantu begereye Joseph Kabila bamushinja kwishyira hejuru no gushyanuka kuri Perezida wacyuye igihe.
Mu banenze Denis Kadima harimo Ferdinand Kambere usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’ishyaka PPRD rya Kabila.
Uyu yavuze ko Perezida wa CENI nta bubasha na buke afite bwo gutumira Kabila muri biriya biganiro, bityo ko nta gaciro bigeze baha ubutumire bwe.
Ati: “Iyi baruwa tuyifatwa nk’itigeze yandikwa cyangwa iyigeze ibaho kuko uwayanditse nta bubasha abifitiye. Perezida wa CENI uhora wamaganwa natwe afite bubasha ki bwo gutangira gutumira abantu bo muri FCC mugihe azi neza ko FCC imurwanya kandi ko FCC itegereje ko iyi CENI ivugururwa? Ese ni ikihe kibazo dufite yiteguye gutega amatwi? Impamvu ni uko we ubwe asanzwe ari ikibazo.”
Ku bwa Kambere, ibyakozwe na Kadima ni ugushaka gusebya Perezida Joseph Kabila.
Yavuze ko iyo bitaba ibyo uriya mugabo yakabaye yarandikiye Raymond Tshibanda ufite inshingano zo gukurikirana ibibazo bireba impuzamashyaka FCC.
Undi mu-cadre wa FCC yavuze ko “Kadima yarenze umurongo utukura, ibirenze ibyo yemera kubikora nta no kubaha uwahoze ari Umukuru w’Igihugu.”
Uyu yunzemo ko Kadima ubwe “yibagiwe ko we na CENI ye ari bo nyamukuru bagize ikibazo niba atari na bo kibazo, kandi nta kibazo gishobora gukemura ikindi.”
Ku bwa Ferdinand Kambere, ibyakozwe na Kadima byari mu rwego rwo kurangaza abantu, mbere yo gushimangira ko Kabila atazigera yitabira ubutumire bwe.


