Abahagarariye Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri RDC barashinja muramu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi kwiba ubutaka bwa Kiliziya, ibyo basobanura nk’ububandi bwa Leta.
Kiliziya ivuga ko muri 2019 ari bwo hari itsinda ry’abantu binjiye muri ubu butaka busanzwe ari ubwa seminari yitiriwe Mutagatifu Yohani XXIII iherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Kinshasa, bahita babwita ubwabo.
Padiri Christian Ngazin wigisha kuri iriya seminari aganira n’itangazamakuru, yavuze ko aba bantu bacyinjira muri buriya butaka ku ngufu bahise batangira kubwubakamo.
Yunzemo ati: “baje ku itegeko rya John Nyakeru. Ubu ni ububandi bwa Leta.”
Uyu Nyakeru asanzwe ari musaza wa Denise Nyakeru, umugore wa Perezida Félix Tshisekedi. Kuri ubu ni Ambasaderi wa Congo Kinshasa i Nairobi muri Kenya.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kinshasa, Cardinal Ambongo, yavuze ko buriya butaka muramu wa Tshisekedi yibye Kiliziya “bwari busanzwe ari ubwayo kuva mu gihe cy’Ubukoloni.”
Hagati aho Katako Okito wunganira mu mategeko Nyakeru, yabwiye AFP ko niba Kiliziya yumva ko buriya butaka hari urwego rushinzwe kubarura ubutaka rugomba kugaragaza nyirabwo, bitaba ibyo bakazakiranurwa n’ubutabera.


