Ubutabera bwa gisirikare bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo burashaka gukurikirana Joseph Kabila wahoze ari perezida akaba n’umusenateri ubuzima bwe bwose, kubera ubuhemu, kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Mata, na Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba.
Constant Mutamba ati: “Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko umugenzuzi mukuru wa FARDC yatanze icyifuzo muri Sena ya Congo ku itariki ya 30 Mata cyo kugira ngo yemererwe gukurikirana ndetse no gukuraho ubudahangarwa bwa Senateri ubuzima bwe bwose Joseph Kabila kubera ubuhemu, gufatanya n’umutwe urwanya ubutegetsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu”.
Ku bwe, ubutabera bwa Congo bukurikiranye Joseph Kabila, atari mu rwego nk’urw’uwahoze ari Umukuru w’igihugu, ahubwo ni mu nshingano ze nka Senateri, hakurikijwe ingingo ya 104, 107, na 153 z’Itegeko Nshinga.
“Turateganya rero ko Sena yakuraho ubudahangarwa bwa Senateri ubuzima bwe bwose Joseph Kabila Kabange ndetse no gutanga uruhushya rwo gukurikirana rwemerera inkiko gukora iperereza ryimbitse kuri iyi dosiye kandi igashyikirizwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, kugira ngo rusobanurire rubanda ibyerekeranye n’uruhare rwa Bwana Joseph Kabila Kabange mu bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bw’igihugu n’umutwe wa M23 na AFC abereye umwe mu bayishinze”, ibi ni ibyo Minisitiri Mutamba yongeyeho.
Ubu Joseph Kabila ni umusenateri ubuzima bwe bwose busigaye kubera ko Itegeko Nshinga rya Congo riteganya ko uwahoze ari umukuru w’igihugu ahita agirwa senateri ubuzima bwe busigaye (sĂ©nateur Ă vie), akaba ari yo mpamvu ubutabera busaba Sena kumwambura ubudahangarwa kugirango bubone uko bumukurikirana ku byaha ashinjwa.


