Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru yasabye Leta ya Congo kwitandukanya n’Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (CIRGL) ngo kubera kutubahiriza amasezerano ya Addis Abeba kw’ibihugu byayashyizeho umukono.
Aya masezerano yari agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo yashyizweho umukono muri Gashyantare 2013 n’ibihugu bigera mu 10 byo mu karere.
Uhagarariye Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru, Thomas-d’Aquin Mwiti, ibi yabisabye ku Cyumweru gishize mu nama yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yabereye I Goma.
Thomas-d’Aquin yagize ati: “ Abarwanyi ba M23 n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho buri gihe barekurwa n’u Rwanda na Uganda ngo baze gutera no guhungabanya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kwivana kwa RDC muri CIRGL ntibyaba ari ikizira nk’uko byasabwe na bamwe muri bagenzi banjye muri za teritwari ”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko iyi nama yaberaga I Goma yabaye mu gihe mu burasirazuba bwa Congo ngo hongeye kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu ndetse n’iy’abanyamahanga.
Ku ruhande rwe, Guverineri Wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutahichirwa, avuga ko ari ngombwa ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama izagaragaza uko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo byabonerwa igisubizo.
Uyu yakomeje avuga ko ibimenyetso bitanga icyizere bigaragara ariko ko uruhare runini rusigaye ari urw’abaturage bakomeje kugirwa abicanyi n’imitwe yitwaje ibirwanisho yo mu gihugu n’iy’abanyamahanga avuga ko iterwa inkunga n’ibihugu by’ibituranyi byashyize umukono ku masezerano ya Addis Abeba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


