Ubuhuzabikorwa bwa sosiyete sivile ku rwego rw’intara muri Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko buhangayikishijwe n “ibyaha byibasiye inyokomuntu” byakorewe abaturage bikozwe n’ingabo za MONUSCO ku baturage bo mu mijyi ya Goma, Beni na Butembo.
Uru rwego rukaba ruhamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kumenya abishwe n’amasasu mu myigaragambyo itandukanye yo kurwanya MONUSCO mu ntara.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 28 Nyakanga 2022, kopi yaryo yageze kuri ACTU7.CD, riramagana ikoreshwa ry’intwaro zica ku baturage bikozwe n’igabo z’Umuryango w’Abibumbye no kwemeza umubare w’abantu 27 bishwe ndetse n’abandi 58 bakomeretse mu mijyi itandukanye ya Kivu y’Amajyaruguru harimo Goma na Butembo.
Mu gihe bashinja MONUSCO kuba yararenze ku burenganzira bwa muntu mu gihe abaturage ba Congo basabaga ko yava mu gihuu cyabo kubera kunanirwa kuzana umutekano, iyi sosiyete sivile yongeye gusaba ko MONUSCO iva ku butaka bwa Congo byihuse.
Yasabye kand guverinoma kumva amajwi y’abaturage, ari nabo bibasirwa n’ubugizi bwa nabi bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu n’iy’abanyamahanga mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo .



2 Responses
RDC: Sosiyete sivile iremeza ko abaturage 27 ari bo biciwe mu myigaragambyo yamagana MONUSCO
Bibwiragako bashoza imvururu,zikabura impfu?nibihangane,ntantabara ibura abapfa na bakomereka
RDC: Sosiyete sivile iremeza ko abaturage 27 ari bo biciwe mu myigaragambyo yamagana MONUSCO
Bibwiragako bashoza imvururu,zikabura impfu?nibihangane,ntantabara ibura abapfa na bakomereka