RDC: U Bubiligi bwemeye gutanga ubufasha mu iperereza ku iyicwa rya Depite Okende

Sangiza iyi nkuru

Iyicwa rya Depite Chérubin Okende ku wa Kane, itariki ya 13 Nyakanga i Kinshasa, ryarushijeho gukaza umwuka mubi mu rwego rwa politiki rusanzwe rutorohewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ku busabe bw’ubufasha bwa guverinoma n’ishyaka rya nyakwigendera, u Bubiligi bwamaze kwemera gufasha mu iperereza .

Chérubin Okende, wari umuvugizi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Ensemble pour la République rya Moà¯se Katumbi, yari yeguye mu mpera z’Ukuboza 2022 ku mirimo ye yo kuba Minisitiri w’ubwikorezi, iminsi mike ishyaka rye ritangaje ryitandukanyije n’ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée de la nation (USN), urubuga runini rwa politiki rwashyizweho kugira ngo rushyigikire ibikorwa bya Perezida Félix Tshisekedi no kumuharurira inzira imuganisha muri manda ye ya kabiri.

Kuva ku itariki ya 13 Nyakanga no kugaragara mu gitondo cya kare k’umurambo wa Chérubin Okende ufite ibikomere by’amasasu uri mu modoka ye yari iparitse kuri imwe mu mihanda minini ya Kinshasa, hakomeje gushidikanya ku bivugwa na leta ndetse n’urujijo cyane cyane mu itangazamakuru.

Urubuga Mediacongo.net rwo ruvuga ko ndetse n’irekurwa rya Fortunat Biselele, uzwi ku izina rya “Bifort”, wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, watawe muri yombi ku wa 20 Mutarama ashinjwa “ubugambanyi”, “gukorana n’u Rwanda” no “gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma”, ntabwo byagabanyije umwuka mubi ukomeje kugaragara muri politiki ya Congo.

Uwari umurinzi w’uyu mudepite ubu arafunzwe, kimwe n’umwe mu bashoferi be. Bamwe mu bo nzego z’ubutabera bamaze gusobanura ko nyakwigendera yishwe n’imbunda y’umurinzi we yabonetse mu modoka ye, bashinja uyu mugabo ubwicanyi.

Nyamara, ngo kubera ko umurinzi atashoboraga kwinjira mu rukiko afite imbunda ye(kuko Okende hari ibaruwa yari amuhaye ngo ayijyane mu rukiko agasigara mu modoka), agomba kuba yarayisize mu modoka. Hatabayeho rero ibizamini bya ballistique, nta autopsie, ngo ibitangazwa n’ubutabera bikomeza gushidikanwaho.

Ni muri urwo rwego, Moà¯se Katumbi yafashe iya mbere mu gusaba Umuryango w’Abibumbye, Ambasade z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubufasha mu gukora iperereza mpuzamahanga ryigenga. Ku wa Gatanu ushize, nyuma y’icyumweru bibaye, Guverinoma ya Congo yafashe icyemezo cyo gushaka ubunararibonye bw’u Bubiligi, u Bufaransa, Afurika y’Epfo na Monusco.

Kuri uyu wa Mbere ushize rero, Minisitiri w’ubutabera w’u Bubiligi, Vincent Van Quickenborne, yemeje ko yakiriye ubusabe bw’ubufasha bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi yiyemeza kubigiramo uruhare, ariko nk’uko Ibiro Ntaramakuru Belga bivuga, ngo urwego rw’ubufasha bazatanga ruracyari urwo kuganirwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *