Ubukwe bwa Vital Kamerhe, Umuyobozi wa cabinet ya Perezida mushya wa Congo, n’ikizungerezi Amida Shatur kigeze kubana n’icyamamare mu muziki, JB Mpiana, bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe umwe mu begereye uyu munyapolitiki bavuga ko ari ugukabya.
Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko iminsi mikuru y’ubukwe bwa Vital Kamerhe na Amida Shatur yatangiye kuwa 14 Gashyantare habaho guhura kw’imiryango yombi, yakurikiwe na marriage civile yabaye bukeye bwaho, isozwa n’igitaramo cyo kubyina cyabaye kuwa Gatandatu ushize.

Ku mbuga nkoranyambaga, videos zarahererekanyijwe zigaragaramo ikizungerezi Amida Shatur, bivugwa ko akomoka ku muryango w’Abahinde watuye muri Congo kera, kiri ku muntu wita ku musatsi wacyo.
Benshi mu bakoresha internet bagarutse ku nkwano yahawe umuryango w’uyu mugore ndetse nawe ubwe nk’uko umuco wa Congo ubivuga, aho bivugwa ko iyo nkwano igizwe n’amadolari 150,000, inka 32, impeta ya diamante ifite agaciro k’amadolari 100,000, bikavugwa ko ari ubukwe bw’ikinyejana.

Ibi rero bikaba byatunguye ababyumva barimo uwitwa India Omari wavuze ko umuntu uri ku rwego rwo hejuru muri leta atari akwiye gukora ibintu nk’ibi.
Umwe mu begereye Vital Kamerhe ariko we aravuga ko ibivugwa byose birimo ibikabyo. Yagize ati: “ Ibi byose birimo gukabya. Buri kimwe cyari cyubahirije imigenzo yacu .”

Umuhanga mu bijyanye n’imibanire, Richard Mukeba, we asanga ibi ari ibisanzwe ku banyekongo kuvuga byinshi ku bijyanye n’ubukwe.
Yavuze ko kuba Vital Kamerhe ari umunyapolitiki uzwi, hakazaho kuba Amida ari umugore uzwiho uburanga budasanzwe, nta gushidikanya hagombaga kubaho amatsiko.

Amida Shatur akaba yarabyaranye abana batatu n’igihangange muri muzika ya Congo wahoze mu itsinda rya Wenge Musica, JB Mpiana. Uyu kandi yanabyaranye umwana n’umuherwe ucuruza za diamant witwa Didi Kinuani banakoranye ubukwe bw’agataraboneka.


