Umushinjacyaha mukuru wa repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arasaba Urukiko rw’ikirenga kugena itariki yo kumva urubanza rw’abacanshuro aregamo Moise Katumbi uteganya kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu nubwo agifite imbogamizi zirimo kuba afite ubwenegihugu burenze bumwe kandi itegeko nshinga ritabyemera.
Ibi umushinjacyaha mukuru, Flory Kabange Numbi akaba yarabisabye mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko ubusabe bwe bwatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 23 Werurwe umwimerero wabwo ukaba wemejwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru. Moise katumbi akaba aregwa gushaka abacanshuro b’abanyamahanga ngo yashakaga kwifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kuwa 19 Gicurasi 2016 nibwo Moise Katumbi yarezwe bwa mbere mu butabera iki cyaha mbere yo guhabwa uruhushya rwo kujya hanze kwivuza akagenda ntagaruke. Ngo kuba Urukiko rw’Ikirenga rwitabajwe kuri iyi nshuro akaba ari uko ubushinjacyaha bwarangije imirimo yabwo.
Ku ruhande rw’uregwa, baramagana ibi bintu bavuga ko biri gukurikirana bitewe n’uko uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ruherutse kumugena ngo azaruhagararire mu matora rukavuga ko perezida Kabila arimo gukora ibishoboka ngo abuze Katumbi kuziyamamaza.
Umuvugizi wa Moise katumbi, Olivier kamitatu akaba avuga ko ibi byose iki cyaha akurikiranweho gifitanye isano na politiki kandi nta bimenyetso gifitiwe.
Ni mu gihe ikirego cy’ubushinjacyaha kivuga ko hagati y’umwaka wa 2014 n’umwaka wa 2016, Moise katumbi ngo yahaye akazi ka gisirikare abantu akabaha n’ibikoresho nta burenganzira yahawe na guverinoma.
Ibi biravugwa mu gihe haherutse kujya ahagaragara amakuru y’uko uyu munyapolitiki wifuza kuyobora Congo, afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani yaboneye mu mujyi wa San Vito Dei Normanni bivugwa ko yari afite kuva mu 2000 kugeza mu 2017.
Ikibazo gikomeje kwibazwa rero ni ukuba mu nyandiko z’ubushianjacyaha Moise katumbi afatwa nk’Umunyekongo, ariko byagera ku kibazo cyo gushaka kwiyamamaza agafatwa nk’umunyamahanga nk’uko byibazwa na Olivier Kamitatu.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


