Kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Mutarama 2023, ahitwa Tshikapa, umurwa mukuru w’Intara ya Kasai muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umugabo ufite ikibazo cyo mu mutwe yagize atya abona umusirikare wa FARDC wasinze amwambura imbunda arangije aramurasa .
Uwabibonye n’amaso wavuganye na Radio na Televiziyo bya Congo, RTNC, yavuze ko ibi byabereye muri Komini ya Kanzala, hafi y’umugezi wegereye umuhanda ugana ku Kigo cya gisirikare cyo hafi aho nyuma yo kugundagurana k’umusirikare wishwe n’uwamwishe.

Abashinzwe umutekano babashije gufata uyu mwicanyi ufite ikibazo cyo mu mutwe mbere yo kujyana umurambo w’umusirikare wishwe mu buruhukiro.



One Response
RDC: Ufite ikibazo cyo mu mutwe yambuye imbunda umusirikare wasinze arayimurasisha
Bafite igisirikare gikomeye cyane nanjye ndabizi????????????????????