RDC: Uhagarariye UN abona imbaraga z’igisirikare zitakemura ikibazo cy’umutekano muke

Sangiza iyi nkuru

Bintou Keita uhagarariye Umuryango w’Abibumbye, UN, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC, abona imbaraga nyinshi igisirikare cyakoresha zidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Xinhua, yagize ati: “Imbogamizi Leta irimo guhura nazo mu gushyira mu bihe bidasanzwe ni ukuba ingabo ziri kugorwa no kurinda abasivili no kurandura imitwe yitwaje intwaro.”

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bagize akanama gashinzwe umutekano ka UN kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, ryerekeye ku bikorwa by’ingabo za RDC mu bihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri zashyizwemo kuva muri Gicurasi.

Bintou yavuze ko kuva izi ntara zashyirwa muri ibi bihe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage byiyongereye, akabona ko byatewe n’umubare munini w’imitwe y’iterabwoba n’ingabo za Leta nyinshi ziriyo.

Kuri we, ntabwo imbaraga z’igisirikare zatanga igisubizo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo abona hakenewe uruhare rwa politiki rushobora gutahura umuzi wabyo. Ati: “Igisubizo kirambye ku bugizi bwa nabi bukorerwa mu burasirazuba bwa RDC gisaba ubushake bukomeye bwa politiki bushobora gutahura umuzi w’aya makimbirane.”

RDC irabarirwamo imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri 200, yiganje mu burasirazuba bwayo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri. Uburyo bwinshi bwo kuyirwanya Leta yashyizeho bwo kuyirandura mbere y’ibi bihe bidasanzwe nta musaruro mwinshi bwatanze, kuko ahubwo yakomeje kwiyongera.

Icyakoze, Leta ya RDC yanashishikarije abayirimo kurambika intwaro nk’uko binakorwa muri ibi bihe bidasanzwe, bagasubizwa mu buzima busanzwe, ababyifuza bakajya mu ngabo z’igihugu, gusa hari bamwe bagiye basubira mu mashyamba bavuga ko ibyo basezeranyijwe bitubahirijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *