Umuganga ukomoka mu gihugu cya Cameroun kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Mata, yiciwe i Butembo, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku itsinda ry’itsinda ry’abantu bashinzwe gutabara ahumvikanye indwara ya Ebola mu ivuriro rya kaminuza gaturika izwi nka ‘Université catholique du Graben’
Aya makuru akaba yatanzwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Butembo akaba anakuriye ubuhuzabikorwa bigamije kurwanya Ebola nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Nk’uko uyu Muyobozi w’Umujyi wa Butembo abitangaza, ngo uyu muganga wishwe yakoraga nk’impuguke akorera Ishamiry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Yishwe n’ibikomere by’amasasu nyuma yo kuraswa ubwo abantu bitwaje ibirwanisho bateraga we ari mu nama y’itsinda bakoranaga.
Minisitiri w’ubuzima wa Congo, Oly Ilunga, yavuze ko aya makuru yayakiranye akababaro n’agahinda kenshi, ashimangira ko abakora mu by’ubuvuzi mu gihugu n’abaturuka hanze bagaragaza ubutwari budasanzwe barinda igihugu Ebola rimwe na rimwe ku giciro cy’ubuzima bwabo.
Naho Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku ruhande rwe abinyujije kuri twitter yavuze ko uyu muryango ayoboye uri mu cyunamo nyuma y’urupfu rw’uyu muganga witangaga kandi watabaye ubuzima bwa benshi.


