Virusi ya Ebola ikomeje gukwirakwira mu gihugu cya Congo, aho ibipimo bishya umunani byasesenguwe kuri uyu wa Mbere ushize n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku buvuzi (INRB) i Kinshasa byagaragaje ko abantu batandatu banduye, bituma umubare w’ibice bimaze kugaragaramo Ebola muri DRC ugera kuri bitanu.
Mu bantu bashya banduye bemejwe harimo umuganga w’Umunyamerika, aho ibipimo bye ari bimwe muri bitandatu byafashwe muri Bunia.
Mu bipimo umunani muri rusange byakiriwe kuri uyu wa Mbere: bibiri byaturutse i Butembo-Katwa, muri Kivu y’Amajyaruguru. Byombi byasanzwemo Ebola nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ikomeza ivuga.
Ni bwo bwa mbere hemejwe Ebola muri kariya gace kuva iki cyorezo cyatangazwa ku itariki ya 15 Gicurasi. Ibindi bipimo bitandatu byaturutse i Bunia, umurwa mukuru wa Ituri. Bane basanzwe baranduye. Umwe muri bo ni umunyamerika ukora akazi k’ubuganga.
Hamwe n’ibisubizo bishya, uturere dutanu ubu tumaze kwemezwa ko twagaragayemo Ebola ari two: Goma, Bunia, Rwampara, Mongwalu na Butembo.


