Umwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubutasi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ANR) yarishwe acibwa umutwe mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu ushize muri Kasai yishwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi.
Mu Ntara ya Kasai hakaba ari ahantu hamaze iminsi hibasiwe n’ubugizi bwa nabi bwiganjemo ubwicanyi bwatangiye muri Nzeri 2016 nyuma y’iyicwa ry’uwari umuyobozi gakondo muri iki gice.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira na AFP dukesha iyi nkuru, umuyobozi wa Teritwari ya Mweka, Jacob Pembelongo yavuze ko hari ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo inyeshyamba zitwaje imipanga n’imbunda ya calibers 12 zambaye udutambaro dutukura mu mutwe, zinjiraga mu giturage cya Kalamba, zikagaba igitero ku rugo rw’uyu mukozi wa ANR zikamwica mbere yo gutwika inzu ye.
Bivugwa ko uyu yishwe agacibwa umutwe, nyuma umurambo ukajugunywa mu muriro.
Nyuma yo gukora ubu bwicanyi, inyeshyamba zahise zishimuta umugore amasaha makeya mbere yo kumurekura ariko undi mupasiteri nawe washimuswe zikaba zaramugumanye nk’uko Pembelongo akomeza avuga.
Uyu mukozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi wishwe ni umuntu wa kane wishwe mu kwezi kumwe mu bitero byibasira abakozi b’inzego z’umutekano nk’uko byemezwa n’uyu muyobozi uvuga ko bigamije guhungabanya umutekano ariko utavuze izina ry’uyu mutwe w’inyeshyamba wakoze ubu bwicanyi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Intara za Kasai zarushijeho kugaragamo ubugizi bwa nabi bukabije nyuma y’umuyobozi gakondo, Kamuina Nsapu, wishwe n’abashinzwe umutekano.
Igitero cyamuhitanye kikaba cyarakurikiwe n’ubushyamirane bukomeye hagati y’inyeshyamba yari akuriye n’abashinzwe umutekano bwaguyemo abantu bagera mu 4,000 nk’uko byemezwa na Kiliziya Gatulika.
Umuryango w’Abibumbye ukaba warabaruye ibyobo rusange 87 byashyinguwemo abantu bishwe naho abaturage miliyoni 1,4 bakaba barataye ingo zabo.
Impuguke za Loni 2 zishwe muri Werurwe zikaba zarishwe ubwo zari zirimo gukora iperereza kuri ibyo byobo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


