Umumotari yafatanywe ibisasu bya bombes bikoze mu buryo bwa gakondo mu marembo y’Umujyi wa Butembo nk’uko aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere n’Umuyobzi w’Umujyi wa Butembo avuga.
Ibi ngo byabaye kuwa Gatandatu, itariki 19 Ukwakira, ubwo uyu mumotari yagonganaga n’imodoka y’ivatiri.
Umuyobozi w’Umujyi wa Butembo, Sylvain Kanyamanda, yemeje ko inzego zishinzwe umutekano zari kuri bariyeri zavumbuye izo bombes ubwo zashakaga gufasha uwo mumotari wari umaze gukora impanuka.
Ibyo bintu biturika byafashwe n’inzego zibishinzwe mu gihe hakorwaga dosiye y’uyu mumotari nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga
Bwana Kanyamanda avuga ko habaye impanuka hagati y’ivatiri yaturukaga i Bunia na moto yerekezaga i Beni. Umumotari ngo yaraguye abashinzwe umutekano bari bari kuri bariyeri bamujyana byihuse kwa muganga kuko yakomeretse bikomeye.
Baje kubona ko yari afite umuzigo bawufunguye basangamo ibiturika by’ibikorano bikoreye babishyikiriza inzego zibishinzwe.
Uyu mumotari rero ngo akaba agomba kubazwa ku hantu yari ajyanye ibi biturika n’impamvu yari arimo aragana muri Beni.


