Komite ishinzwe Kurengera Abanyamakuru (CPJ), Umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika ufite icyicaro i New York uravuga ko abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagomba guhagarika gutera ubwoba abanyamakuru bakora ku makimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu kandi bakemerera abanyamakuru gutangaza mu bwisanzure ibintu bifitiye rubanda akamaro.
Ku wa Gatanu, itariki ya 12 Kanama, abapolisi bataye muri yombi kandi bafunga amasaha menshi Dimanche Kamate, umwanditsi mukuru wa Radio Muungano mu mujyi wa Oicha, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu gihugu na Kamate wavuganye na CPJ kuri terefone.
Kamate yabwiye CPJ ko abo bapolisi batari bafite icyemezo cyo kumuta muri yombi kandi kuri sitasiyo ya polisi, bamubajije ibijyanye n’ikiganiro yakoze kuri radiyo ku itariki ya 7 Kanama irimo abashyitsi baturutse mu itsinda riharanira imibereho myiza y’abaturage ryitwa Véranda Mutsanga.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uyu muryango, ngo iki kiganiro cyavugiwemo ibijyanye na raporo iherutse y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko u Rwanda rutera inkunga umutwe M23, no ku myigaragambyo yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yasabaga Ingabo za MONUSCO kuva muri iki gihugu.
Nk’uko ibitangazamakuru bibitangaza, Véranda Mutsanga yarwanyije ko MONUSCO iguma mu gihugu ndetse yamagana umuvuno wa guverinoma wo guha intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri abayobozi b’abasirikare yaciye mu rwego rwo guhangana n’ubugizi bwa nabi bukomeje bw’imitwe yitwaje intwaro.
Kamate yabwiye CPJ ko mu gihe yari afungiye mu kigo cya gisirikare cya Matobo, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare yamututse kubera ikiganiro cyo ku ya 7 Kanama anamutegeka guhagarika kugirana ibiganiro n’abaturage mu gihe guverinoma ikomeje kurwanya inyeshyamba za M23.
Kamate yavuze kandi ko nyuma yajyanywe mu ijipe ya gisirikare ku biro bya Col. Charles Ehuta Omeonga uyobora Beni maze arekurwa akihagera na telefoni n’ibikoresho bye byo gufata amajwi nyuma yo gutabarwa n’umuyobozi w’ibanze, Richard Kirimba.
Ehuta ngo yabwiye CPJ ko Kamate agomba gukorera igihugu cya Congo kandi ikiruta byose ntahe ijambo abashyitsi baganira ku bibazo bifitanye isano n’amakimbirane mu turere ingabo zikoreramo.
“Uburyo bwo guta muri yombi no gutera ubwoba abanyamakuru bo muri Congo mu gihe bakora kugira ngo bamenyeshe abaturage ibijyanye n’intambara n’imibereho myiza mu gihugu bigomba guhagarara. Ubwisanzure bw’itangazamakuru ntibushobora gutera imbere muri uyu mwuka, “ibi bikaba byavuzwe na Angela Quintal, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Afurika muri CPJ.
Uyu yongeyeho ko ibihe bidasanzwe mu ntara zavuzwe haruguru itaba urwitwazo rwo gushyira ingufu mu kujora no kugenzura ibitangazamakuru bivuga ku makimbirane ahari.


