Umupolisi umwe ndetse n’umusirikare ba Congo mu ijoro ryo kuwa kane bishwe n’amabandi yitwaje intwaro muri centre ya Kavumu hafi y’Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi bikaba byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, itariki 30 Werurwe, abaturage bahagarika imirimo mu rwego rwo guha icyubahiro abo bashinzwe umutekano bishwe bashaka kurinda abaturage bamwe bari batewe.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko aba bashinzwe umutekano baguye mu mutego ubwo bari batabaye umuryango wari watewe n’amabandi yitwaje intwaro, aho ngo aba bashinzwe umutekano bari bazi ko batatanyije abo bajura batangiye gusuzuma ibyangijwe n’amasasu yari yarashwe ku rukuta rw’inzu y’umuturage wari watewe.
Mu gusuzuma, mu buryo butunguranye ngo aba bashinzwe umutekano batunguwe n’amasasu abiri yarasiwe inyuma y’inzu afata umupolisi n’umusirikare bibaviramo gupfa.
Igipolisi kikaba kivuga ko uwo musirikare yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Bukavu, mu gihe umurambo w’umupolisi wagumijwe ku cyicaro cya polisi mu ntara ya Lac Kivu I Kavumu.
Sosiyete sivile ya Kavumu ku ruhande rwayo yo ikaba ivuga ko hari taragiti (tract) iriho amazina y’abantu batanu bagomba kwicwa imaze iminsi ikwirakwizwa muri iki gice.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



