RDC:  Umuryango Mpuzamahanga wabajije Fayulu impamvu abaturage batamaganye ibyavuye mu matora

Sangiza iyi nkuru

Martin Fayulu, umuhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka, akaba yaratsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nubwo atabyemera, kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Gashyantare I Goma yatangaje ko agiye gukomeza urugamba rwe rwo kuzashyira ku karubanda ukuri kw’ibyabaye mu matora, anahishura ukuntu Umuryango Mpuzamahanga wamubajije impamvu abaturage batagiye mu mihanda ngo bamagane ibyavuye mu matora akawusubiza ko badashaka kwicwa.

Ibi Martin Fayulu yabivugiraga imbere y’imbaga y’abaturage yari iteraniye kuri Stade Afia kuri uyu wa mbere muri mitingi yamaze nk’isaha. Yashimiye abaturage kuba baramutoye, anaboneraho kubwiriza ubumwe bw’igihugu no kurwanya irondabwoko. Fayulu yageze I Goma nyuma ya saa sita akubutse I Beni nk’uko tubikesha politico.cd.

img 20190218 wa0013

Nubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora ndetse n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga byemeje bidasubirwaho intsinzi ya Felix Tshisekedi, Martin Fayulu we aracyashimangira ko ari we watsinze amatora kandi n’amahanga abizi.

Yagize ati: “ Umuryango Mpuzamahanga warambwiye “Tuzi uwatsinze ariko se kuki abaturage badasohoka?” Nababwiye ko abaturage badashaka kwiyicisha ”, yakomeje ariko abaza impamvu aba gilets jaunes baticwa mu Bufaransa.

fayulu martin campagne kikwit4 jpg 640 350 1

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yakomeje agira ati: “ Nabwiye Umuryango Mpuzamahanga nti mugiye kubona ukuntu abaturage bazaharanira intsinzi yabo mu rukundo, ibyishimo n’imbyino bakira Martin Fayulu .”

Kuri Martin Fayulu, ngo abaturage bazakomeza gusaba ukuri kw’amatora kubera ko ngo Joseph Kabila yihishe muri masque kugirango akomeze kuyobora igihugu. Yongeyeho ko abaturage ba Congo bafite ubusugire ari yo mpamvu bahisemo perezida wabo n’abadepite babo. Ati: “ Ntabwo tuzemera abayobozi bashyizweho .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *