Urukiko rwa gisirikare muri Beni rwakatiye igihano cy’urupfu umusirikare ufite ipeti rya Capatain muri FARDC warashe kuwa Gatandatu ushize umuturage akamwica mu gace ka Isale Bulambo, muri Sheferi ya Bashu ya Teritwari ya Beni.
Uyu musirikare wo ku rwego rwa ofisiye yanirukanwe mu gisirikare ndetse acibwa impozamarira y’amadolari 15,000 agomba kwishyura umuryango yiciye.
Sosiyete sivile muri aka gace iravuga ko urukiko rwa gisirikare rwashimishij abaturage bari bitabiriye iburanisha ari benshi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Mbere yo gusoma umwanzuro w’urukiko, uru rwego rw’ubucamanza rukaba rwabanje kwamagana ihungabana ry’umutekano rikomeje kwiyongera muri kiki gice rirangwa no gushimuta abantu, ubwicanyi, ubujura, gusahura, kwitwikira amajoro ariko n’ifunga rinyuranyije n’amategeko.
Sosiyete sivile ya Beni ikaba yarakunze gutunga urutoki imitwe y’inyeshyamba ndetse na bamwe mu ngabo za leta, FARDC, nka bamwe mu bagira uruhare mu guhungabanya umutekano.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


