RDC: Umuvugizi w’ingabo aravuga ko ingabo z’u Rwanda zari zikurikiranye FDLR zasubiye inyuma

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 n’umuvugizi wa region ya 34 y’ingabo za FARDC, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko.

Uyu muvugizi w’ingabo yagezaga ku itangazamakuru ibyavuye mu iperereza ry’itsinda ry’ingabo ryakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu bice bya Kabagana 2 na Chegera muri Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iri tsinda ryari ryahawe ubutumwa bwo gukora iperereza no kwegeranya ubuhamya bw’abaturage n’abayobozi b’ibanze ku byavugwaga ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo.

Des soldats congolais au Nord-Kivu le long de la frontière avec le Rwanda. © MONUSCO/Sylvain Liechti
Ingabo za Congo ku mupaka

Nk’uko ngo abaturage babivuze, abasirikare b’u Rwanda babarirwa mu ijana ngo binjiye ku butaka bwa Congo banyuze ku rugabaniro cyangwa (borne de delimitation) nomero 123 rugaragaza umupaka w’ibihugu byombi, kuri uyu wa Gatandatu ushize tariki 16 Mata 2016.

Nk’uko abaturage n’abayobozi bakomeje bavuga, ngo izi ngabo z’u Rwanda zagenzuye igice cya Congo kugeza byibuze mu birometero 2 ugeze ku ishuri ribanza ryitwa Amour et Paix ryo mu giturage cya Chegera mu birometero nka 30 mu majyaruguru ya Goma.

Izi ngabo z’u Rwanda nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo zikaba zashakishaga inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR mu ishuri riri ahitwa Buhumba nk’uko abatangabuhamya bakomeje babyemeza.

Abaturage kandi bakomeje bavuga ko ngo ingabo z’u Rwanda zavugaga ko iryo shuri ribanza, Amour et Paix rishobora kuba ari ibirindiro bya FDLR nubwo abaturage bavuga ko nta murwanyi wa FDLR bigeze babona muri ako gace.

Capt. Guillaume yakomeje avuga ko kuri ubu aha hantu hatekanye ndetse ingabo z’u Rwanda zikaba zarasubiye inyuma.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *