Mu ibaruwa ifunguye Perezida Félix Tshisekedi yandikiwe na Mbawu Nkanka Simon, uyobora inyeshyamba za Kamuina Nsapu, yamutangarije ko biyemeje gushyira intwaro hasi, bishimira intsinzi ye.
Ni ibaruwa izi nyeshyamba zanditse ku wa 6 Werurwe 2019, zishimira Perezida Félix Tshisekedi uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, ndetse zinamusaba kuba zashyirwa mu Nzego z’umutekano za Leta, Ingabo na Polisi, nyuma yaho zishyiriye hasi intwaro.
Zitangaza ko ziyemeje gushyira intwaro hasi by’umwihariko ngo zikaba zishishikajwe no gutanga umusanzu wazo mu guteza imbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbawu Nkanka Simon yagize ati ” Twashyize intwaro hasi bitewe n’intsinzi yawe ku mwanya w’umukuru w’igihugu, turabasaba ko mwadufasha tukinjizwa mu ngabo na Polisi”.
Akomeza avuga ko icyo barwaniraga ari Demokarasi ndetse no kurwanya igundira ry’ubutegetsi. Ati “Mu gihe tubona ibi byagezweho, twanzuye gushyingura imiheto y’intambara, kuko igihe ni iki cy’iterambere ry’igihugu cyacu”.
Inyeshyamba za Kamuina Nsapu zigizwe n’abarwanyi basaga 500, bo muri Gurupoma ya Bajila Kasanga. Barwanisha imiheto n’izindi ntwaro za gakondo ndetse n’izindi ntwaro z’intambara zagiye zambura abasirikare na Polisi ba Congo, mu gihe bagiye bagerageza kuzigabaho ibitero.
Radiyo Okapi itangaza ko muri iki Cyumweru inyeshyamba 82 za Maà¯-Maà¯/ Ngubito zashyize intwaro hasi, mu gihe hari haciye iminsi mike izindi 75 na zo zishyize mu maboko ya Leta, biyongera ku bandi bakomeje kugenda bishyikiriza Leta bavuga ko bishimiye intsinzi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.


