Pascal Simuzizi , umwana w’imyaka 13 akaba uwa Simuzizi uzwi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibikorwa bya kinyeshyamba byaje no kumuviramo kwicwa mu 2016, yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, i Luberizi, mu gace k’imisozi miremire ya Ruzizi, ayoboye inyeshyamba.
Igisirikare cya Leta (FARDC) cyatangaje aya makuru. Umuvugizi wacyo muri operasiyo yiswe Sukola II, Capitaine Dieudonné Kasereka, yavuze ko uyu mwana w’imyaka 13 avuka mu muryango w’ inyeshyamba nyinshi, ngo akaba atera ikirenge mu cya se na nyirarume Espoir Ngombarufu, uzwi ku izina rya Karakara.
Yagize ati “Uyu mwana yari afite imbunda nto yo mu bwoko bwa AKA47 ategura umugambi wo kugaba igitero ku modoka ku muhanda wa Leta, nimero 5, babiri mu bo bari bafatanyije umugambo wo kwibisha intwaro bacitse ariko bakaba bagishakishwa”.
Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd kibitangaza, Se w’uyu mwana ni Simuzizi, nyirarume ni Katoke na Safari, bose bo mu muryango umwe bazwi cyane mu nyeshyamba za Maà¯-Ma௠zirwanira mu misozi ya Ruzizi, bakaba barishwe hagati ya 2015 na 2018.
Bose bashinjwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu bice bitandukanye bya Mutarule, Salamabila, Mwenga,…N’ibindi byaha birimo ubujura, gushimuta,…


