Ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi kiratangaza ko kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Ukuboza, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ruza gufata icyemezo ku bijyanye no gusubika amatora.
Mu gihe amatora ategerejwe mu cyumweru gitaha, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje gushimangira ko nta kabuza amatora ateganyijwe ku itariki 20 Ukuboza 2023 azaba nubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko bidashoboka.
Perezida Tshisekedi aracyafite icyizere cyo kuba ashobora gutsinda manda ya kabiri, akomeje kwiyamamaza kandi yemeza ko amatora azaba ku munsi uteganijwe.
Icyakora, ikibazo cy’amakarita y’itora adasomeka nticyakemutse kandi ikiruta byose, kubera kubura uburyo bwo gutwara ibikoresho byifashishwa mu matora, ibyinshi ntibiragezwa mu gihugu hose.
Bivugwa ko Angola yanze gutiza indege zayo umuturanyi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse ngo ni yo mpamvu MONUSCO yagarutse mu buryo butunguranye: mu gihe, mu byumweru bike bishize, Kinshasa yasabaga izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye kwihutisha kugenda kwazo.
Uyu munsi ariko, Guverinoma ya RD Congo yahinduye aho yari ihagaze yongera gukorana na MONUSCO na yo yamwijeje kurinda Umujyi wa Goma binyuze muri Operation Spring Bok bavuga ko ari iyo kurinda Sake na Goma ngo inyeshyamba za M23 zitazahigarurira.



One Response
RDC: Urukiko rw’Itegeko Nshinga rugiye gufata icyemezo ku bijyanye no gusubika amatora
Erega kongo ikwiye gusubizwa UN cyangwa ubwami bwa babiligi bakongera bakayiyobora kuko nta butegetsi buba muri kiriya gihugu, ubwo se abantu badashobora kugera mugihugu hose, ubwo uwo perezida wiyamamaza kuri kabulimbo azatorwa nabangahe koko, birirwa baririmba ngo umutungo kamere, utagira icyo ubafasha mukirirwa muririmba U rwanda, mwabuze ayo mucira nayo mumira, nuko mutazi ikinyarwanda mwokanyagwamwe