Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyakozanyijeho n’inyeshyamba za Maà¯-Ma௠mu gace ka Kabasha, Segiteri ya Rwenzori (Nord-Kivu) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byemejwe ko iyi mirwano yabereye mu rwuri rw’amatungo ya Perezida Kabila.
Nk’uko bitangazwa na Radiyo Okapi, ngo izi nyeshyamba zagerageje kurasana n’abasirikare ba Leta zishaka kubavana mu birindiro byabo. Umuvugizi w’ingabo muri ako gace, Capt. Mak Hazukay akaba ahamya ko izi nyeshyamba zashakaga kwiba inka muri urwo rwuri.
Yagize ati “Twari aho i Kabasha turi kumwe n’umuyobozi ushinzwe kuyobora ibitero, Gen Marcel Mbangu, habayeho igitero cya Maà¯-Ma௠kuri kimwe mu birindiro byacu, twavuga ko bari bazanwe no kwiba inka nk’uko bisanzwe”. Abantu bagera kuri babiri nibo bavugwa ko bishwe muri icyo gitero.
Mu gihe Kabila yanga kuva ku butegetsi, niko ahari ubutunzi bwe bugabwaho ibitero n’inyeshyamba. Inyubakwa ye iri mu gace ka Musienene, ku birometero 70 uvuye i Beni yagabweho igitero kuri Noheli y’umwaka ushize, nabwo byashinjwe Mai Mai.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



