RDC-Uvira: Ingabo z’igihugu zagaruje inka 60 zari zanyazwe na Mai Mai

Sangiza iyi nkuru

Mu rugamba rw’iminsi ibiri ingabo z’igihugu zari zihanganyemo n’abarwanyi ba Mai Mai Mbulu, inka 60 muri 62 uyu mutwe wari waranyaze abaturage zagarujwe ejo tariki ya 21 Mutarama 2020, zishyikirizwa abo zibwe.

Uyu mutwe wanyaze izi nka abaturage batuye mu mudugudu wa Nyarundari, Gurupoma ya Runingu muri teritwari ya Uvira tariki ya 18 Mutarama, basaba amadolari y’America 1000 kugira ngo bazibasubize.

Nk’uko byemezwa na Capt. Dieudonne Kasereka uhagarariye Operasiyo Sokola 2 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo igamije kurandura imitwe yitwaje intwaro mu nkuru ya 7 sur 7, Batayo y’122 ni yo yagiye guhangana n’aba barwanyi kuva tariki yaa 20.

Capt. Kasereka ati: “Bamwe mu bagize Batayo y’122 bakurikiranye amabandi yitwaje intwaro yari yashimuse izi nka. Habayeho kurasana kwatwaye iminsi ibiri; kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 21. Twashoboye kugarura inka 60 muri 62 zari zashimuswe.”

Teritwari za Fizi na Uvira cyane mu gace ka Minembwe ni ahantu hibasiriwe n’imitwe ikomoka imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga. Irangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kwica abaturage, kubatwikira amazu, kubanyaga inka [cyane ko ari abantu bakunda ubworozi bw’inka], abandi bagata ingo zabo. Byaravuzwe cyane mu minsi yashize ubwo, Abanyamulenge batabarizwaga, bagaragaza ubugizi bwa nabi bakomeje gukorerwa, haba n’ubwo bigereranyijwe na jenoside. Ni intambwe nziza ingabo ziri gutera mu kugarura ibyasahuwe kandi biri mu byo abaturage bari muri izi teritwari bifuza, kimwe no kurindirwa umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *