Urukiko Rwisumbuye rwa Bunia mu Ntara ya Ituri, kuri uyu wa Gatanu ushize rwakatiye imyaka 20 y’igifungo uwishe umunyamakuru wa radio na televiziyo bya leta ya Congo, RTNC, Innocent Banga Karaba.
Igitangaje ariko, nuko uyu wahamijwe icyaha ndetse agakatirwa ari umuvandimwe w’uyu munyamakuru. Ubwo yaburanishwaga akaba yaremeye ko yishe umuvandimwe we kuwa gatatu, itariki 12 Nyakanga amujijije ikibazo kijyanye n’umunani.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubanza rukaba rwasomwe nyuma y’iminsi 2 ruburanishwa nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Kuri uyu wa kane ushize, urubanza rwari rwahagaritswe bisabwe n’abunganira uwahamwe n’icyaha witwa Archange Banga, basabye ko hakorwa ibizamini byo kwa muganga ngo harebwe ko umukiriya wabo nta kibazo cyo mu mutwe afite, aho bo bashimangiraga ko agifite.
Ubu busabe bukaba bwari bwatanzwe nyuma y’uko uwashinjwaga yari amaze kwemerera mu rukiko ko yakubise umuvandimwe we inkoni mu ijosi inshuro 3 ashaka kurangiza amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku wari kwegukana inzu y’umuryango wabo.
Kuwa gatanu ubwo urubanza rwasubukurwaga, ubushinjacyaha bwasabiye uyu igihano cy’igifungo cya burundu no gucibwa amande y’amadolari 100,000, bwamagana ibyavugwaga n’abunganizi b’ushinjwa ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Umunyamakuru Innocent Banga Karaba wakoreraga RTNC yishwe kuwa 12 Nyakanga 2017 mu rukerera ku isaha ya saa kumi ubwo yiteguraga kujya kuvuga amakuru ku ishami rya RTNC muri Bunia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


