Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo yanzuye ko igomba gusubiza byihuse abaturage mu bice byambuwe umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Masisi na Rutshuru kugira ngo bitegure amatora nk’abandi.
Ibi bigaragara mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo tariki ya 20 Ukwakira, yasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023.
Muri iyi nama, Tshisekedi yahamije ko hari ibice M23 yambuwe muri izi teritwari, asaba Minisitiri w’umutekano na Minisitiri w’ingabo gukorana n’abafatanyabikorwa baba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, aba baturage bagasubira muri ibi bice.
Mu gihe abaturage baba bamaze kuhasubira, komisiyo y’amatora yasabwe kuhategurira ibikorwa by’amatora rusange ateganyijwe mu Kuboza 2023, kandi n’inzego bireba zikayifasha kubirindira umutekano.
Ibi guverinoma irabivuga mu gihe inemeza ko M23 yongereye imbaraga mu bice birimo Rutshuru Centre, Kiwanja, Kinyandoni no muri teritwari ya Nyiragongo. Inavuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye guha uyu mutwe ubufasha, gusa Leta y’u Rwanda iteye utwatsi iki kirego kenshi.
Guverinoma ya RDC irasaba ko abaturage basubizwa muri izi teritwari mu gihe imirwano ikomeje hagati ya M23, ingabo za Leta, imitwe ya Wazalendo n’abafatanyabikorwa, by’umwihariko muri Masisi. Ku wa 21 Ukwakira 2023, M23 yisubije umujyi wa kitshanga, ndetse ivuga ko yivunnye umwanzi wayo muri Bwiza mu buryo bukomeye.


