RDC yarahiye ko itazitabira inama ya IPU izabera i Kigali kubera M23

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barahiye ko batazitabira nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda.

Iyi nama izaba iba ku nshuro yayo ya 145, iteganyijwe kubera i Kigali hagati y’itariki ya 10 n’iya 11 Ukwakira uyu mwaka. Byitezwe ko izitabirwa n’ababarirwa n’abagize inteko zishinga amategeko z’ibihugu byo hirya no hino ku Isi.

Abashyitsi babarirwa mu 1,000 ni bo byitezwe ko bazaba bari i Kigali.

Senateri muri Sena ya Congo Kinshasa, Francine Muyumba Nkanga, yanditse kuri Twitter ye ko we na bagenzi be badashobora kuza i Kigali mu gihe M23 avuga ko ifashwa n’u Rwanda ikigenzura Umujyi wa Bunagana.

Yagize ati: “Bunagana yigaruriwe ninyeshyamba za M23, zishyigikiwe n’u Rwanda. Twebwe, abadepite bo muri congo, abanyamuryango b’ubumwe bw’inteko ishinga amategeko turamenyesha bagenzi bacu bo ku Isi ko tutazitabira Inteko ya 145 ya IPU izabera i Kigali muri uku kwezi k’Ukwakira.”

Congo Kinshasa ikomeje gutsimbarara ku birego by’uko u Rwanda rufasha M23, mu gihe rutahwemye kugaragaza ko rubeshyerwa.

Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko umukino wo kwitana ba mwana RDC irimo kuba RDC ikomeje gushyira atari wo uzakemura ibibazo biyugarije; agaragaza ko ubushake bwihuse bwa Politiki ari bwo buzatanga umuti.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. RDC yarahiye ko itazitabira inama ya IPU izabera i Kigali kubera M23
    Gukinira inyuma y’ikibuga nka Rukokoma nta cyo byabafasha

  2. RDC yarahiye ko itazitabira inama ya IPU izabera i Kigali kubera M23
    Gukinira inyuma y’ikibuga nka Rukokoma nta cyo byabafasha

  3. RDC yarahiye ko itazitabira inama ya IPU izabera i Kigali kubera M23
    AMANI, ntabwo iyi Politiki ya chaise vide ikigezweho. Kuko u RWANDA nirusobanurira abo mu NTEKO iki kibazo cy’u RWANDA na DRC, benshi bazabyumva; Nta mu CONGO DRC uzaba ahari ngo anyomoze.KUKO LES ABSENTS ONT TOUJOURS TORT. Bazabarahiraho itaka.

  4. RDC yarahiye ko itazitabira inama ya IPU izabera i Kigali kubera M23
    AMANI, ntabwo iyi Politiki ya chaise vide ikigezweho. Kuko u RWANDA nirusobanurira abo mu NTEKO iki kibazo cy’u RWANDA na DRC, benshi bazabyumva; Nta mu CONGO DRC uzaba ahari ngo anyomoze.KUKO LES ABSENTS ONT TOUJOURS TORT. Bazabarahiraho itaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *