Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibara General Laurent Nkunda mu barwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Gen. Nkunda agaragara ku rutonde “rw’abarwanyi 7 ba M23” bafatiwe ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ruri mu gitabo guverinoma ya RDC yise ‘Urupapuro Rwera’.
RDC ivuga ko iki gitabo cy’impapuro 64 gikubiyemo ibimenyetsao bigaragaza uburyo u Rwanda rufasha uyu mutwe witwaje intwaro mu gukora ibyaha bitandukanye birimo gushoza intambara y’urugomo.
Aba barwanyi ni: Gen. Laurent Nkunda, Lt Col. Ngaruye Bodouin, Col. Eric Badege, Lt Col. Kaina Innocent, Jean Marie Luniga, Sultani Makenga na Youssouf Mboneza.
Gen. Nkunda yabaye Komanda w’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa CNDP wasenyutse mu 2009, ubwo yajyaga mu buhungiro, agatabwa muri yombi na Leta y’u Rwanda.
Abari bagize CNDP barimo Makenga na Bosco Ntaganda ni bo baremye M23, na yo yaje gusenyuka mu 2013, yongera kwisuganya, yubura intwaro.




3 Responses
RDC yashyize General Laurent Nkunda ku rutonde rw’abarwanyi ba M23
Ubwose komudakemuri kibazo muzingo kizashira gite muzakomeza kurwana mpaka
Umunsi bazahabwa agachiro
RDC yashyize General Laurent Nkunda ku rutonde rw’abarwanyi ba M23
Muzakomeza kurwana mpaka mwemeye ibyo babasaba
RDC yashyize General Laurent Nkunda ku rutonde rw’abarwanyi ba M23
Abo nabatutsi bugwanda urwanda niruto babuze isaganirizo ryaho batura babonako RDC yagutse bahitamo kuja Congo. Kuki bataza iburundi ngotubaturagaze