Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye ko bimwe mu bidindiza igisirikare cyayo muri iki gihe harimo ko igura intwaro, zigafatirwa zigeze mu nzira bitewe n’urutonde yashyizweho n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 11 Ugushyingo 2022, yagaragaje ko guverinoma yabo ibabajwe no kuba UN yarashyize igihugu cyabo ku ‘rutonde rw’umukara’.
Ubusanzwe ntabwo RDC ikumiriwe kugura intwaro gusa bitewe n’uko amahanga aba atewe impungenge n’uko zajya mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba nk’uko byagenze no mu bihe byashize, igihugu cyangwa uruganda ruziyigurishije, rusabwa kubimenyesha aka kanama ka UN.
Iyo akanama ka UN kamaze kumenya ko RDC yaguze izi ntwaro, kaba gafite inshingano yo gukurikirana inzira zinyuramo kugeza zigeze muri iki gihugu. Gusa Minisitiri Lutundula yasobanuye ko zitagerayo bitewe n’uko ziri gukumirirwa mu nzira.
Yagize ati: “Hari ikibazo cyavutse ubu. Ibikoresho by’igisirikare byaraguzwe ndetse birerekeza hano, ariko mu gihe biri mu nzira, ababitwara barabwirwa bati ‘oya’, ntabwo bishobora kugera muri RDC.”
Minisitiri Lutundula na we yasobanuye ko impamvu abahagarika izi ntwaro batanga, ngo ni uko baba bafite impungenge yuko zigiye mu maboko y’imitwe y’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’abaturage, aho kujya mu maboko ya Leta.
Ibi ngo bituma abaterankunga, inganda zikora intwaro ndetse n’ibigo by’ubwikorezi byanga gukorana na RDC, mu rwego rwo kwirinda kugirana ikibazo na UN. Ati: “Hari banki, abikorera kimwe n’abakora intwaro baba badashaka kugirana amasezerano natwe kubera ko baravuga bati ‘hari Umuryango w’Abibumbye, muri ku rutonde rw’umukara. Nta muntu ushaka kugirana ibibazo na UN.”
Igitutu cyo kongera ubushobozi bw’igisirikare cya RDC binyuze muri gahunda zirimo kukigurira intwaro zigezweho, Leta yagishyizweho cyane muri iki gihe ihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 uvugwaho ubushobozi buhambaye nk’ubwo igisirikare cyubakitse.
Iri bwiriza ryashyiriweho Leta ya RDC ryakomeje gutangwa nk’imbogamizi zituma ibura ubushobozi bwo guhangana na M23 ryagaragajwe kenshi, haba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, ariko UN ikemeza ko iki gihugu kitafatiwe ibihano, gusa igasobanura ko kikiri ku rutonde rw’umukara.
Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) muri RDC, tariki ya 2 Kanama 2022 ubwo yasobanuraga imiterere y’iki kibazo, yatangarije ku rubuga rwa LinkedIn ko mu ntangiriro z’uyu mwaka iki gihugu cyasabye gukurwa kuri uru rutonde kugira ngo imbogamizi gihura na zo ziveho, gusa ngo aka kanama ka UN karacyiga kuri iki cyifuzo.
Soma iyi nkuru ya Ambasaderi wa EU https://bwiza.com/?Ambasaderi-wa-EU-asobanura-ko-ibihano-bya-UN-bitabuza-ingabo-za-RDC-kugura


