briefing_Sama2_d7d48b7a5a

RDC yateye utwatsi ubutumire bwa Mbeki mu nama yatumiwemo Kabila na Corneille Nangaa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yateye utwatsi ubutumire bw’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo mu nama ku mahoro n’umutekano bizabera mu gihugu cye, byatumiwemo na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 6 Nzeri 2025.

Mu bantu bo muri Guverinoma ya Congo bari batumiwe bivugwa ko harimo umujyanama mu by’umutekano wa perezida, Eberande Kolongele, n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, bivugwa ko yaba ari no muri Afurika y’Epfo aho yagiye kwivuriza.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati: “Ibyo ari byo byose uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yaba agamije, Perezida w’inteko ishinga amategeko ndetse n’umujyanama wihariye w’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’umutekano ntibazitabira ubwo butumire.”

Yatangaje ko ibi atari ngombwa, kubera ko ubuyobozi bwa Tshisekedi busanzwe buri mu zindi gahunda.

Yagize ati: “Ntitugomba kwibagirwa ko imiterere y’ibibazo duhura nabyo ari ikibazo cy’umutekano cyane cyane kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda kandi ko iki kibazo kiri kwitabwaho mu nzira za Washington na Doha.”

Muyaya yasobanuye ko ibi biganiro bidashobora gushishikaza abategetsi ba Congo agira ati: “[…] Dusanzwe mu biganiro hagati y’ibihugu bibiri n’u Rwanda i Washington ndetse no mu nzira ya Doha, hamwe n’abahagarariye (AFC / M23).”

Yongeyeho ko imbere mu gihugu, hari ingamba z’abayobozi b’amadini batanze igishushanyo mbonera cyo gutegura ibiganiro bya politiki bidaheza. “Urabona rero ko dusanzwe mu mu nzira eshatu zo kutugeza ku mahoro. Ntabwo dukeneye izindi nzira….”

Muri ibi biganiro ku mahoro n’umutekano, Thabo Mbeki yatumiye kandi abanyamadini b’Abanyekongo bagize uruhare mu gutegura ibiganiro hagati y’abenegihugu. Biteganijwe ko bazahagararirwa na Donatien Nshole wo mu Nama Nkuru y’Abepiskopi y’igihugu cya Congo (CENCO) na Eric Nsenga wo mu Itorero rya Kristo muri Congo (ECC). Abanyamuryango ba sosiyete sivile, nka Jean-Jacques Lumumba na Bienvenu Matumo wo muri Lucha na bo baratumiwe.

Ku rwego rwa politiki, abateguye ibiganiro batumiye abayobozi bose batavuga rumwe n’ubutegetsi: Joseph Kabila, MoĂŻse Katumbi, na Martin Fayulu, biteganijwe ko bazitabira imbonankubone, kimwe na Seth Kikuni. Biteganijwe kandi ko Antipas Mbusa Nyamwisi, wigeze kuba minisitiri inshuro nyinshi akaba n’umunyapolitiki ukomeye mu burasirazuba bwa DRC nawe azitabira. Hatumiwe kandi n’Umuyobozi w’ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *