Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryaraye rishyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma yarwo, Yolande Makolo.
Makolo yatangaje ko RDC iri mu nzira yo gukomeza imirwano, yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ngo ibi bikaba bihabanye n’inzira ya demukarasi Perezida Félix Tshisekedi avuga ko yahisemo.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda muri iri tangazo yasohoye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022, yavuze ko Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero kuri M23, bihabanye n’ibyemezo byafatiwe mu mishyikirano yabereye i Nairobi n’i Luanda muri Angola.
Yagize ati: “Kwiyongera kw’ibitero bishya bya FARDC kuri M23, umutwe witwaje intwaro w’Abanyekongo, ni ukurenga ku myanzuro y’umutekano yashyizweho n’akarere, harimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”
Makolo yakomeje ati: “Gukomeza gukwirakwiza urwango rushingiye ku bwoko, gukoresha intwaro ziremereye, kwibasira agace k’u Rwanda ko ku mupaka n’ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda ntibikwiye kwihanganirwa.”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 25 Ukwakira, yavuze ko itangazo rya Makolo rigaragaza byeruye ko u Rwanda rushyigikiye umutwe witwaje intwaro ukorera mu kindi gihugu.
Muyaya yagize ati: “Ibiri muri iri tangazo rigenewe itangazamakuru birerekana kwemera gushya, kweruye kandi kudashidikanywaho ko u Rwanda ruri gufasha M23. Kubera iki na none indi Leta yashyigikira umutwe witwaje intwaro w’iterabwoba ukorera mu kindi gihugu?”
Yakomeje agira ati: “Kubera iki igisirikare cy’igihugu cyavutswa misiyo yayo yemerewe n’Itegekonshinga yo kurinda abaturage n’inzego zemewe n’amategeko za Repubulika ibyihebe bigamije guteza imfu no kwangiza?”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC aremeza ko Leta y’u Rwanda ikora ibihabanye n’ibyo yiyemeje gukora ubwo yari mu biganiro by’amahoro i Nairobi, Luanda na New York ubwo abakuru b’ibihugu byombi bahuzwaga na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.


