Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko kiri gukora iperereza ku musirikare wamamaye mu muziki w’u Rwanda, Major Sergeant Kabera Robert uzwi nka ‘Sergeant Robert’ ukekwaho gusambanya umwana bafitanye isano.
Aya makuru yasohotse ku rubuga rwa RDF avuga ko ishami ryayo rishinzwe kugenza ibyaba, MPD (Military Prosecution Department) ari ryo riri gukora iperereza kuri uyu musirikare.
Bikekwa ko Maj. Sgt. Robert yakoreye iki cyaha mu Murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo, tariki ya 21 Ugushyingo 2020.
RDF yatangaje ko igishakisha uyu musirikare, kandi ngo izakora ibishoboka agezwe imbere y’ubutabera, nabwo bukore akazi kabwo uko bikwiye.


