Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Ishami rya Minisiteri y’Ingabo z’Amerika (ACOTA) bakoze amahugurwa y’iminsi 2 ku bikorwa byo kubungabunga amahoro. Iyi nama nyunguranabitekerezo irabera ku cyicaro cya RDF kuva tariki 19 kugera tariki 20 Mata 2015. Iyi nama igamije gusangira ubumenyi ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Buri mwaka iyi nama nsuzumabikorwa ihuza RDF n’Ingabo za Amerika bakungurana ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Mu gihe yafunguraga iyi nama, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yagarutse ku kamaro ko gukoresha ubumenyi ingabo z’u Rwanda zivoma mu butumwa bw’amahoro ahamagarira ba Ofisiye gukomeza kugira ubwitange mu kubungabunga amahoro. Yavuze ko U Rwanda ruzakomeza kwitanga mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga amahoro mu karere n’ahandi ku Isi.
Abahuriye muri iyi nama basangira ubunararibonye ku butumwa butandukanye UNAMID, UNMISS na MINUSCA.
Kuva mu kwezi kwa kane 2004, u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudani, muri Sudani y’Amajyepfo, muri Mali no muri Repuburika ya Santarafurika.
U Rwanda kugeza ubu rufite ingabo zigera ku 5,500 babungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi. Mu kigereranyo cyashizwe ahagaragara muri iyi minsi, u Rwanda rugaragara ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi na polisi mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Umutwe w’ingabo za Amerika zikorera k’umugabane wa Afurika, rigenzurwa kandi rikanaterwa inkunga n’igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu mutwe w’Ingabo z’Amerika ufasha kuzamura ubushobozi bw’abasirikare bo mu bihugu by’Afurika binyuze mu mahugurwa n’ibikoresho bya ngombwa bifashisha, n’abarimu kugirango babashe gukora neza ubutumwa baba barimo bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Src:MoD
@bwiza.com




