Ingabo hamwe na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene kuri uyu wa 22 Kamena 2026, mu rwego rwa gahunda y’Ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP 2026).
Iki gikorwa cyo gutanga amatungo kizakomeza mu cyumweru cyose mu mirenge itandukanye irimo Nasho mu Karere ka Kirehe, ndetse na Ndego, Mwili, Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Muri rusange, abaturage bazahabwa ihene 910 n’inka esheshatu muri utu duce. Mu Murenge wa Nasho honyine, abaturage batishoboye cyane cyane abahuye n’ingaruka z’amapfa amaze igihe, bahawe ihene 100 n’inka ebyiri.
Mu muhango wabereye i Nasho, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yashimye iki gikorwa. Yavuze ko uretse gucunga umutekano, Ingabo na Polisi bakomeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu.
Yagaragaje ko itangwa ry’aya matungo ari ikimenyetso cy’ubwitange bw’inzego z’umutekano mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo. Yongeyeho ko Ingabo na Polisi banatanze serivisi z’ubuvuzi, amazi meza mu bice bifite ibibazo by’ibikorwaremezo, ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abaturage kandi bishyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Abahawe amatungo bashimiye cyane iyi nkunga. Ndayisenga J. Bosco yavuze ko inka yahawe izahindura imibereho y’umuryango we binyuze mu kubona amata ndetse n’ifumbire izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi. Nyirakamanzi Marceline yavuze ko iki gikorwa kigaragaza umubano mwiza uri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, anashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Mu mezi atatu ashize, ibikorwa by’ Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage mu iterambere byibanze ku gutanga serivisi z’ubuvuzi, kubaka no gusana ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no gutanga amatungo. Iyi gahunda izasozwa muri iyi minsi iganisha ku munsi wo Kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga.


