Abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bakozanyijeho by’akanya gato ejo ku wa Kabiri tariki ya 02 Kanama.
Ugukozanyaho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi kwabereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa, ku gice gihuza akarere ka Rubavu na Terirwari ya Nyiragongo yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi barasane ari aba Congo Kinshasa bashinjwe n’ab’u Rwanda kwemerera ukora ubucuruzi bwa magendu kwambuka umupaka.
Iyi Radiyo y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko umusirikare wa RDF wari urinze umupaka yahise arasa kuri mugenzi we wa RDC na we wahise amusubiza, bituma n’abandi basirikare b’impande zombi bakozanyaho by’akanya gato.
Ku mpande zombi ngo nta wigeze agwa muri uku gukozanyaho cyangwa ngo akomereke, gusa bikaba byaratumye abaturage bakuka imitima.
Amakuru avuga ko iri kozanyaho ryahoshejwe n’umuyobozi wa PĂ©loton ya FARDC byabaye ngombwa ko avugana na mugenzi we w’u Rwanda.
Hagati aho Sosiyete Sivile ikorera muri Nyiragongo yatangaje ko yababajwe na ririya kozanyaho, ihamagarira Guverinoma ya Congo Kinshasa gushakira umuti kiriya kibazo ivuga ko kidahwema kwisubiramo.
Iyi Sosiyete yasabye Leta ya Congo Kinshasa kwita cyane ku burinzi bw’imipaka yayo ndetse ikanayongeraho abasirikare mu rwego rwo kwirinda abakora ubucuruzi bwa magendu bakunze guteza ibibazo.


