RDF yasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa muri Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika zatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2017. Batayo ya 13 y’Ingabo z’u Rwanda yasimbuye iy’ 101 mu butumwa bw’amahoro, Santarafurika.Kigali, 7 March 2017.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba Batayo y’ 101 iyobowe na Lt Col Claver Kirenga, yageze i Kigali ku itariki 7 Werurwe 2017 bazanye n’indege ya RwandAir Umurage. Naho icyiciro cya nyuma cy’abasirikare bagiye gusimbura bagenzi babo bahagurutse i Kigali mu gitondo kare tariki 7 Werurwe, berekeza Bangui.

ankubito

Ubwo yakiraga abasirikare ba Batayo y’101 bageze i Kigali ku kibuga cy’indege, Umugaba wa Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Eugene Nkubito yabashimiye akazi keza bakoze mu mezi 12 bamaze mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika.

“RDF irabashimira ku kazi mwakoze neza. Kuba mwarambitswe imidari y’ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ya Santarafurika ni ikimenyetso cy’uko mwafashije abaturage ba Santarafurika”. Yakomeje abwira ingabo zikubutse mu butumwa bw’amahoro uko umutekano mu Rwanda wifashe hamwe n’iterambere ry’igihugu. Abasaba gukomera ku kinyabupfura n’izindi ndangagaciro ziranga RDF ndetse ababwira kwitegura gukomeza kuba indashyikirwa mu nshingano zibategereje zo kurinda ubusugire n’umutekano w’igihugu.

????????????????????????????????????

Lt Col Claver Kirenga wari uyoboye Batayo y’101 mu butumwa bw’amahoro yavuze ko ashimishijwe n’uko batunganije inshingano bari bafite mu Ngabo za Loni ziri mu butumwa muri Santarafurika “Muri Santarafurika twari dufite inshingano yo kurindira umutekano abaturage ndetse no kurinda umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Faustin-Archange Touadéra. Dushimishijwe ni uko izo nshingano twazitunganije”.

????????????????????????????????????

Mu ngorane bahuye nazo mu gihe bamaze mu butumwa, Col Kirenga yavuze ko hakiri ikibazo cy’intwaro ziri mu maboko y’abasivile n’imitwe yitwara gisirikare avuga ko ari ikibazo kibangamiye umutekano w’abaturage.

Ku itariki 25 Gashyantare 2017, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda. Azishimira ubunyamwuga, kwitanga n’ikinyabupfura bagaragaje mu butumwa bugamije kugarura amahoro n’ituze muri Santarafurika.

Src:MoD

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *