rauoct2.jpg

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare barwanira mu kirere mu butumwa bwa UNMISS

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bacyo bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere bari bamaze igihe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Itsinda rya cyenda rigizwe n’abasirikare 162 barimo abapilote, abakanishi b’indege bazasimbura bagenzi babo basoje ikivi muri UNMISS.

Icyiciro cya mbere cy’abasirikare cyahagurutse i Kigali cyerekeza i Juba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, kibisikana n’icya bagenzi babo bageze i Kigali bavuye muri Sudani y’Epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda, Col. Louis Kanobayire wari uhagarariye RDF, yasabye abasirikare bagiye mu butumwa kurangwa n’ikinyabupfura no kuzirikana ubutumwa boherejweho.

Yagize ati: “Buri igihe muzarangwe n’indangagaciro za RDF, mukorere hamwe kandi murinde isura nziza y’u Rwanda mukora ubutumwa bwanyu kinyamwuga.”

Inshingano nyamukuru z’itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere mu butumwa bwa Loni zirimo gucunga umutekano wo mu kirere, kuneka ibirindiro by’umwanzi (reconnaissance) no gukora ubutabazi bwihuse, kugeza ibikoresho by’ubuvuzi aho bikenewe, gutwara abasirikare basimbura bagenzi babo mu kazi ka buri munsi, gutwara abakozi ba Loni n’imizigo yabo n’ibindi.

Lt. Col. Christophe Semuhungu, Umuyobozi w’Itsinda rya 8 ryatangiye gusiburwa muri ubwo butumwa bw’amahoro (Rwanda Aviation Unit 8/RAU), yavuze ko ubwo butumwa bwa Loni babumazemo amezi 14 aho kuba 12, kubera imbogamizi zazanywe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Mu mezi 14 ashize RAU yasohoje ubutumwa bwayo neza aho nta mpanuka n’imwe yabaye.”

Itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere rifite icyicaro gikuru i Juba n’ibindi birindiro mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo mu Mujyi wa Malakal.

Igisirikare cy’u Rwanda kiri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, gifite batayo eshatu z’ingabo zirwanira ku butaka ziyongera kuri iryo tsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere rikoresha indege esheshatu za kajugujugu.

rauoct2.jpg

rauoct1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *