RDF yongeye gufungura amarembo ku bifuza kwinjira mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda kirahamagarira abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bifuza kukinjiramo gutangira kwiyandikisha mu turere twabo guhera ku itariki ya 01 kugeza kuwa 26 Gashyantare.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda rikaba rigaragaza ibyiciro abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bakwiyandikishamo hakurikijwe imyaka, amashuri n’ubumenyi bafite.
Icyiciro cya mbere kigizwe n’abaziyandikisha bifuza kuba abasirikare bato, icya kabiri kikaba ari icy’abifuza kuba ba ofisiye nyuma y’imyaka 3 ndetse n’icyiciro cy’abifuza kuba ba ofisiye nyuma y’umwaka umwe.
Abiyandikisha basabwa kuba ari Abanyarwanda, bafite ubushake, ari inyangamugayo, bafite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na leta, kuba batarakatiwe n’inkiko, kuba ari ingaragu kandi bakazatsinda ibizamini bizatangwa.
DUccvMQUQAEoLvU
 
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *