Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyungutse abapilote bashya 11 b’indege za kajugujugu nyuma yo gusoza amasomo y’ibanze yo gutwara indege y’amezi 16 baherewe mu ishuri ryigisha ibyo gutwara indege rya Akagera Aviation Academy.
Imihango yo gusoza aya masomo witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Ir. Jean de Dieu Uwihanganye wari kumwe n’Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Brig. Gen. Charles karamba, Ambasaderi w’uRwanda muri Sweden. Nkurikiyinka Christine ndetse n’umuyobozi wa Akagera Aviation, Nkurikiyimfura Patrick.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo yagejeje kuri aba bapilote bashya, Eng. Uwihanganye yavuze ko bakwiye kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rubona abapilote b’Abanyarwanda. Ati: “Abana benshi barota kuba abapilote kandi kenshi ntibishoboke ariko uyu munsi bitewe n’ubuyobozi bufite icyerekezo; birashimishije kugira abapilote ba kajugujugu b’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwabonye icyuho kigaragara mu by’indege kuri ubu rukaba ruri kubiteza imbere nka kimwe mu bigize ubukungu bw’u Rwanda. Ati: “U Rwanda ni igihugu kidakora ku Nyanja ariko ikirere kirafunguye.”

Naho umuyobozi mukuru wa Akagera Aviation, yashimye inkunga ya RDF ndetse ashimira aba bapilote bakiri bato ku kuba baragaragaje akazi keza ndetse bakitanga mu mezi 16 bamaze mu mahugurwa.
Uwari uhagarariye aba bapilote nawe yashimiye ubuyobozi bwa RDF kubw’inkunga no kubajya imbere byatumye babasha gusoza amasomo yabo. Ati: “Mwarakoze kutwizera, rwari urugendo rushishikaje kandi twiteguye gutanga ubuhanga bwacu kubw’igihugu cyacu.”

Aba banyeshuri 11 basoje amasomo yabo nk’uko iyi nkuru dukesha minisiteri y’ingabo ivuga, ni icyiciro cya gatatu cy’abamaze guhabwa amasomo na Akagera Aviation.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


