20221021_195056.jpg

RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira cyungutse abasirikare bashya, nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda cya Nasho.

Abinjiye mu ngabo z’u Rwanda bari bamaze amezi 12 bahabwa imyitozo ya gisirikare.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo binjizwaga ku mugaragaro mu ngabo z’igihugu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe burimo gukoresha intwaro ndetse n’ubundi bumenyi.

Umuhango wo gusoza amasomo yabo wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Mu ijambo rye, Lt Gen Muganga yashimiye bariya basirikare ku bw’amahitamo meza bakoze yo kwinjira mu muryango mugari wa RDF, mu rwego rwo kurinda igihugu n’abagituye.

Afande Mubarakh Muganga yahaye ikaze bariya basirikare, gusa abasaba kwimakaza indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura ndetse n’umurava.

Ati: “Ndabasaba buri gihe kuba aba mbere mu mikoro yose muzajya muhabwa kandi muzigire ku bababanjirije.”

Gen Mubarakh yayibukije ko ibyiza RDF imaze kugera byamye kandi bizahora byubakiye kuri disipulini yihariye.

Muri biriya birori hanatanzwe ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu gihe cy’imyitozo, barimo Pte Egide Byiringiro wahembwe nk’uwahize bagenzi be Pte GISINGIZO Aime Bruno wamukurikiye na Pte HABUMUGISHA Benon wabaye uwa gatatu.

20221021_194946.jpg

20221021_195056.jpg

20221021_195102.jpg

20221021_195105.jpg

Amafoto: @RDF

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
    uRwanda ruzubakwa n,amaboko y,abana barwo buriwese mumwanya arimo .RDF oyeee!!!!

    1. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
      Ndabyishimiye ntubwojnjyewenazeubushobozibwokukijyamo arikondagikuamurakoze

    2. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
      Ndabyishimiye ntubwojnjyewenazeubushobozibwokukijyamo arikondagikuamurakoze

  2. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
    uRwanda ruzubakwa n,amaboko y,abana barwo buriwese mumwanya arimo .RDF oyeee!!!!

  3. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
    u Rwanda ruzubakwa n,abana barwo buriwese mumwanya arimo. RDF oyeeeeee

  4. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
    u Rwanda ruzubakwa n,abana barwo buriwese mumwanya arimo. RDF oyeeeeee

  5. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
    Kbx nugukurikiza indangagaciro za RDF

  6. RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze ya gisirikare (Amafoto)
    Kbx nugukurikiza indangagaciro za RDF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *