REB yasobanuye inkomoko y’abarimu ba baringa bahembwa na leta

Sangiza iyi nkuru

Ukurikije ibisobanuro bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ikibazo cy’abarimu ba baringa bahembwa na leta cyana gishingiye uri ruswa iri hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu turere kuko ari bo bohereza abarimu ku bigo by’amashuri rimwe na rimwe bakanohereza abarimu badakenewe ari nabyo biurura Abarimu ba baringa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
REB yabwiye abadepite ko kuri ubu Abarimu bo mu Rwanda babigize umwuga bagiye kujya bandikwa kugira ngo harwanywe ikibazo cy’abarimu babaringa bagarara mu mashuri aho usanga hari umubare munini w’abarimu bagenerwa imishahara ariko batari mu kazi.
Ibi ni bimwe mu byo umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage, kuri raporo ya komisiyo y’abakozi ba leta y’umwakawa 2015-2016.
Muri raporo ya komisiyo y’abakozi ba letay’umwaka wa 2015-2016, hagaragaye ikibazo cy’barimu ba baringa mu mashuri. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu karereka Nyagatare ahagaragaye abarimu bahembwa nk’abafite icyiciro cya mbere cyangwa icya 2 cya kaminuza kandi barize amashuri 6 yisumbuye.
Ibi bikaba byaratumye Ministeri y’imari n’igenamigambi itanga amafranga y’umurengera yahembwe imishahara abo barium ba baringa.
Imibare igaragaza ko muri Nyagatare honyine, abarimu bari mu myanya ari abagera ku 1590 nyamara abagenerwa imishahara ngo ni 1719,, bivuze ko abagera ku 129 bahembwa badakora.
Hari n’abandi barium bagera kuri 72 usanga bari mu bigo kandi badafite amasaha yo kwigishamo amasomo. Aha, abadepite bakaba basanga hari imikorere idahwitse hagati ya REB, urwego rushinzwe uburezi ku karere ndetse n’ibigo by’amashuri nk’uko byagarutsweho na Depite Rwaka Pierre Claver
Depite Rwaka yagize ati “ Abadirecteur bavugango akarere kabaha abarimu ngo nibabahe akazi kandi bazi ko batabakeneye, nabo bakemera, iyo bemeye babashyira he? Umudirecteur w’ikigo wemera umwarimu adafite icyo azamukoresha kandi azahembwa amafarnga ya leta we dukwiye kumugira umwere? Twemere ngo ni amategeko yahawe n’akarere?”
Aha umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier Ismael yavuze ko abagize uruhare bose muri aya manyanga batangiye gukurikiranwa
Gasana ati “Umuzi w’iki kibazo uri mu mikorere mibi. Biraboneka ko harimo ikibazo cya ruswa. Haraboneka ko hari abantu bahawe ibyo batagomba guhabwa, hari abatarahawe ibyo bagomba guhabwa, harimo akarengane… ibyo rero iyo tumaze kubibona hari inzego tugomba kwitabaza kugirango dufatanye turebe level of responsibility. Bive mu bintu bya rusange bijye ku bantu ku giti cyabo. Niba iki kibazo cyo gushyira abarimu mu myanya cyaragenze nabi tumenye ngo ninde wari ubishinzwe ku rwego rw’akarere. Ese niba uwari ubishinzwe yarahaye umwarimu umuyobozi w’ishuri azi ko atamukeneye kuki yamwemeye? Kuki atabivuze?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ariko si muri aka karere ka Nyagatare konyine ahubwo hashyizweho n’ingamba zizatuma ikikibazo cy’abarimu ba baringa gicika burundu mu gihugu hose. Muri izo ngamba harimo kwiyandikisha ku barimu b’umwuga nk’uko bikorwa mu zindi nzego
Gasana akomeza agira ati “Dufite status yihariye y’abarimu yemejwe ejo bundi yashyizwe mu igazeti ya leta tugiye gutangira gushyira mu bikorwa. Igikubiye muri iyo statut mu buryo bw’umwihariko, kizadufasha gukemura ibibazo ni uko ubu noneho mu Rwanda hagiye kubaho kwandukura(Registration and licencing) abarimu babigize umwuga.Ubwarimu nabwo bukaba umwuga nka kwakundi aba ingenieurs bishyira hamwe ntihagire ukora uwo mwuga adafite icyangombwa cyatanzwe n’urugaga rwabo, cg se abaganga cg se n’abandi. Tuzajya dushyira umwarimu mu ishuri ari uko twabonye ko afite ubunyamwuga kandi abishoboye kandi abikunze”
Ku bijyanye n’imikoranire n’izindi nzego mu bijyanye n’uburezi, umuyobozi wa REB yavuze ko bifuza ko abashinzwe uburezi ku rwego rw’umurenge bajya bagira ibiro ku bigo by’amashuri bakaba ari ho bakorera akazi kabo ka buri munsi, kuko byajya byoroshya igenzura ndetse n’abafite aho bahuriye n’uburezi bakabasha gukora nk’ikipe imwe
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *