Abapolisi ba Uganda 210 basoje imyitozo bari bamazemo iminsi 30, batozwa kurasa, kurwanya iterabwoba n’ibindi bikorwa bya kinyamwuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri uyu muhango, Inspector General of Police, Gen Kale Kayihura yavuze ko aba bapolisi bigishijwe ibintu byinshi birimo ibijyanye n’imyitwarire, kurasa intego, kurwanya ruswa ndetse no kubungabunga amahoro.

Ni umuhango wabereye mu nkambi ya Marine Base iherereye mu gace ka Kigo, iri ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Aba bapolisi kandi ngo bahawe amahugurwa ku kurwanya ibyaha, ubugenzacyaha, kurwanya iterabwoba no gukorera hamwe.

Abandi bayobozi batandukanye muri polisi bari bitabiriye uyu muhango.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


