Tian Men Shan Road, ni umwe mu mihanda ishyirwa ku rwego rw’ ishamaje kuyireba ariko na none iteye inkeke bitewe n’aho wubatse. Ni umuhanda uca muri Pariki y’igihugu y’imisozi miremire ya Tianmen.
Umuhanda wa Tian Men Shan uherereye mu ntara ya Hunan mu Bushinwa, ukaba ufite uburebure bwa kilometer 10 uvuye mu ku isonga ry’umusozi kugera hasi aho utangiriye.
Wubatse ku butumburuke uvuye ku nyanja bungana na metero 200 ku ntangiro y’umusozi na 1300 ku isonga yawo, by’umwihariko ukaba warubatswe mu gihe cy’imyaka umunani (1998-2006).
Uyu muhanda ugizwe n’amakorosi 99, umushoferi wese ugiye kuwucamo abanza kugirwa inama yo kugendera ku muvuduko muke ushoboka.



