Amafoto akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, umukecuru yapfukamishije umuhungu w’umusore, ari kumuminjiraho utuzi mu mutwe no ku birenge mbere y’uko uwo musore afata urugendo rwa kure.

Abazi bya hafi uyu mukecuru, ngo umuhungu we yari yamubwiye ko agiye kujya mu gace ka Kano gaherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, akaba ngo yarakoze ibi mu rwego rwo kumurinda ingorane yahurira na zo mu nzira.

Uyu mukecuru yabanje kumusaba gupfukama hasi ngo amusengere ndetse yanatumiye umukozi w’Imana wagombaga kumufasha gusenga.

Uwafashe aya mafoto akanayashyira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko uyu musore yari agiye kujya muri kariya gace kandi kakaba ari agace kabi cyane ku buryo nta muntu wa kure ujya upfa kujyayo.

Ni ibintu ubundi bidakunze kubaho, ko umubyeyi asuka amazi ku mwana we cyangwa undi muntu mu gihe agiye ahantu runaka, cyakora kumusengera byo bikaba ari ibisanzwe bibaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


